SunFlare Co., Ltd.

Global Interface & Solutions

Nyuma y’imyaka myinshi SunFlare imaze yarubatse izina nka sosiyete y’ihinduranyandiko, ikomeje guharanira kuba umufatanyabikorwa wizewe w’abakiriya bayo mu gutegura inyandiko zishingiye ku bwenge.
Dutanga serivisi zuzuye kandi zigamije kugera ku byifuzo byose bijyanye n’inyandiko sosiyete zikora imirimo itandukanye ziba zifuza.
Dushakira abakiriya bacu ibisubizo binoze tugaragaza ibibazo inyandiko zifite kandi tukanabikemura mu buryo bwihuse kandi buboneye.

Yahawe icyangombwa cy’imikorere inoze cya ISO 27001 n’icya ISO 9001

Abakiriya bacu baba bakeneye ubufasha bujyanye no gutegura inyandiko butandukanye. Mu rwego rwo gushyiraho umutekano ukaze wo kwakira no kohereza inyandiko z’ibanga z’abakiriya ndetse no gukora ku buryo dutanga serivisi zinoze kandi zo ku rwego rwo hejuru, dukurikiza amabwiriza atandukanye yashyizweho ku rwego mpuzamahanga.

Dufite ubunararibonye mu bikorwa, ubucuruzi n’ubumenyi bitandukanye

Mu rwego rwo guharanira gukomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe, impuguke zacu n’inzobere zikorera hanze zirakorana maze zigashakira abakiriya ibisubizo by’ibibazo bahura na byo.

Tuvuga indimi zirenga 90

Igihe isosiyete iramutse yifuje kugeza ibikorwa byayo ku batuye isi bose kandi ikabyikorera, iba ikeneye kumenya indimi n’umuco by’abaturage b’ibihugu byose yifuza gukoreramo. Ikigaragara ni uko iki atari ikintu cyoroshye kuba cyakorwa. Nyamara muri SunFlare, tubafitiye impuguke zivuga indimi zirenga 90 kandi zizi neza imico y’aho hantu hakoreshwa izo ndimi. Zishobora guha abakiriya ubufasha buboneye kandi bakeneye kugira ngo ibikorwa byayo bigende neza aho bakorera hirya no hino ku isi ndetse bugatangirwa ku gihe. Impuguke zacu zifite ubumenyi buhagije bw’aho zikorera ndeste hakiyongeraho no kuba zidategwa na gato mu indimi. Ibyo bigatuma dutanga serivisi zihuse kandi zinoze ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’inyandiko zisaba ubunararibonye buhanitse nk’izijyanye n’amategeko, inkuru z’ubushakashatsi zitangazwa mu tunyamakuru ndeste n’ubusabe bw’ibyangombwa bigenwa n’amategeko.

Umwirondoro w’isosiyete

Izina ry’isosiyete

SunFlare Co., Ltd.

Yashinzwe

Ku wa 1 Kanama 1971

Aderesi

Ikicaro gikuru giherereye i Tokyo:
Shinjuku Hirose Bldg., 4-7 Yotsuya, Shinjuku-ku,
Tokyo 160-0004, Japan

Umuyobozi Mukuru

Hiroyuki Sasai

Ibikorwa by’ubucuruzi

Gutegura inyandiko

  • Ihinduranyandiko
  • Ihinduranyandiko z’imbuga na porogaramu
  • Kwandika (inyandiko za tekiniki n’iz’ubuganga)
  • Serivisi z’ubuhanzi (ubuhanzi, guhanga inyandiko muri mudasobwa no kuzicapa, imbuga na videwo)

Ubujyanama

  • Ubujyanama bugamije gutegura inyandiko
  • Ubushakashatsi (amategeko, amabwiriza n’impamyabuvumbuzi)
  • Ubufasha bwo gutegura dosiye no gusaba ibyangombwa (impamyabuvumbuzi, ibyangombwa bisabwa n’amategeko n’ibikoresho by’ubuvuzi)

Uburezi no gutanga amahugurwa

  • SunFlare Academy
  • Ikizami gihabwa abahindura inyandiko (TQE)
  • Amahugurwa ahabwa abakozi b’amasosiyete
  • Amahugurwa (ajyanye n’impamyabuvumbuzi n’ibikoresho by’ubuvuzi)

Ibyangombwa by’imikorere inoze

ISO 27001, ISO 9001, ISO 17100 na Privacy Mark (JIPDEC)
Icyiciro cya II cy’Uruhushya rwo Gucuruza Ibikoresho by’Ubuvuzi

Back to Top